Rutsiro: Koperative zigeze aharindimuka, hatagizwe igikorwa zirasenyuka urwa COTOPROCO
Nyuma y’uko Koperative y’Abakozi b’Akarere COTOPROCO igeze ku ndunduro igasenyuka burundu, Koperative ya Rutsiro Investment Company Ltd
igafungwa itarabasha kugira icyo imarira Abanyamuryango bayo, Koperative de
pecheur de Gihango Kund’Umurimo (KOPEGIKU) igashorwa mu mirimo yo kuroba Amafi
idafiteho ubumenyi igahomba, ibibazo bidashira muri KOPAKAMA, Koperative
y’Abahinzi ba Kawa ya Mabanza, kubera ba rusahurira mu nduru barya amafaranga
yose yinjira, Umunyamuryango wa Koperative agakomeza gutindahara abandi
baradamaraye, ibi bigaragaza ko hatagize igikorwa Koperative zose zasenyuka.
Si aya ma koperative gusa yo muri aka karere avugwamo ibibazo, dore ko na (RUTEGROC) koperative y'Abahinzi b'Icyayi nayo irimo kuvugwamo ikibazo cy'Imicungire mibi y'Umutuno, byanatumye abakozi basaga 5 birukanwa.
Ibi bigaragaza icyuho gikomeye mu miyoborere y’Akarere, ndetse bikanatanga ikimenyetso ko hatagize igikorwa mu maguru mashya
Koperative zose zafunga imiryango. Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba buvuga
ko bugiye gushyira imbaraga muma Koperative bukabasha gukumira abirirwa bigwizaho
imitungo y’Abanyamuryango.
Ibi bibazo bivugwa mu makoperative si ibya nonaha, nk’uko bamwe mu baturage babivuga.
Umwe yagize ati “Ese wakwigisha isomo ryakunaniye gute? Nimba Koperative y’Abakozi b’Akarere
yarabananiye (Cotoproco) wakwitega ko bazigisha iki umuturage ngo yibumbire
hamwe na mugenzi we, kandi bo baribumbiye hamwe bikabananira, Urugero batanga
nirwo rutuma natwe abayobozi b’ama koperative yacu bigwizahho imitungo yacu.”
Undi ati “Koperative zakabaye nziza kubanyamuryango ariko usanga zikiza abayobozi bazo kubera ko
Ubuyobozi butureberera butabishyiramo imbaraga ngo abazihhombeje bakurikiranwe,
ndetse no kubona ubuzima gatozi biracyasaba inzira zigoranye, turasaba ko
twakoroherezwa kubona ubuzima gatozi ndetse n’abahhombya ama koperative
bagakurikiranwa bakabiryozwa.”
Abanyamuryano ba Koperative y’Abakozi b’Akarere basaga 238 bahombejwe n’Ubuyobozi bwayo, ndetse
kubera kudakurikirana iki kibazo nta numwe wigeze aryozwa aya makosa yakozwe
ndetse nayo amakuru agera kuri rwandanews24 avuga ko iyi koperative itazonggera
kubaho, ni nyuma yuko biyemeje kugabana igihombo buri wese agafata duke muyo
yari amaze kuzigama.
Inyubako ya Koperative y'Abakozi b'Akarere COTOPROCO yagurishijwe nyuma yo guhomba kwayo
Koperative Rutsiro Investment Company Ltd yahombejwe nande?
Bamwe mu bashyirwa mu majwi ku ihomba ry’Iyi
Koperative ni Ubuyobozi bw’Akarere, kuko bari bamaze kwihhuza bafunguza Kampani
batanggira no kwegeranya ubushobozi ngo babashe kubaka Gare y’Imodoka ya
Rutsiro, ariko Akarere kaje kubatenguha ku munota wa nyuma maze bagabana
amafaranga bari bagejejemo, kuko byanabaviriyemo guhomba kubera ibyo bari
bamaze gukora muri ayo mafaranga begeranyije.
Habitegeko François, umuyobozi w’Intara
y’Iburengerazuba avuga ko kwihuza ari ibintu byiza, nk'uko baca umugani uvuga ko Igiti
kimwe atari ishyamba, Urunana ariwo mugambi kuko guhuza imbaraga bituma
mukemura ikibazo umuntu atabasha kwishoboza.
Habitegeko ati “Kwihuza ni ibintu byiza kuko baca
umugani uvuga ko Igiti kimwe atari ishyamba, kandi Urunana ariwo mugambi,
ndetse guhuza imbaraga bituma mukemura ikibazo umuntu umwe atabasha kwishoboza,
koperative nicyo zimaze, ariko Koperative zidateza imbere abanyamuryango haba
harimo ikibazo.”
Ikibazo kiri mu ma koperative gishingiye ku
miyoborere ndetse n’imikoreshereze y’umutungo, akaba ari ikintu tugiye
gukorahho mu maguru mashya ku bufatanye n’Inzego zose, kuko hariya harimo
abantu benshi banafite imitungo myinshi, abantu barangaye ikadupfira ubusa
cyaba ari igihombo gikomeye.
Hari ubwo inzego zibareberera zumva ko bariya ariya
bantu bazi kwireberera, noneho ugasanga babandi bitwa abayobozi bariye imitungo
ya rusange, ugasanga kuyigaruza bitwaye imbaraga nyinshi kurusha gukumira, ubu
turashaka gukumira kugira ngo ibintu bya rusange byitwe ibya rusange aho kwitwa
iby’Abantu bwite.
Kuva mu mwaka wa 2009-2019, mu karere ka Rutsiro
habarurwaga Amakoperative 272 uggendeye kubyo akora bitandukanye, yiganjemo
ay’Ubuhinzi n’Ubworozi, aya hhafi ya yose Abanyamuryango bayo bararira ayo
kwarika kuko iyo muganiriye bakubwira ko ntacyo kwibumbira hamwe n’abandi
byabamariye.
Rutsiro Ni danger
ReplyDelete