Rutsiro: Koperative zigeze aharindimuka, hatagizwe igikorwa zirasenyuka urwa COTOPROCO

Nyuma y’uko Koperative y’Abakozi b’Akarere COTOPROCO igeze ku ndunduro igasenyuka burundu, Koperative ya Rutsiro Investment Company Ltd igafungwa itarabasha kugira icyo imarira Abanyamuryango bayo, Koperative de pecheur de Gihango Kund’Umurimo (KOPEGIKU) igashorwa mu mirimo yo kuroba Amafi idafiteho ubumenyi igahomba, ibibazo bidashira muri KOPAKAMA, Koperative y’Abahinzi ba Kawa ya Mabanza, kubera ba rusahurira mu nduru barya amafaranga yose yinjira, Umunyamuryango wa Koperative agakomeza gutindahara abandi baradamaraye, ibi bigaragaza ko hatagize igikorwa Koperative zose zasenyuka. Si aya ma koperative gusa yo muri aka karere avugwamo ibibazo, dore ko na (RUTEGROC) koperative y'Abahinzi b'Icyayi nayo irimo kuvugwamo ikibazo cy'Imicungire mibi y'Umutuno, byanatumye abakozi basaga 5 birukanwa. Ibi bigaragaza icyuho gikomeye mu miyoborere y’Akarere, ndetse bikanatanga ikimenyetso ko hatagize igikorwa mu maguru mashya Koperative zose zafunga imiryango. Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba buvuga ko bugiye gushyira imbaraga muma Koperative bukabasha gukumira abirirwa bigwizaho imitungo y’Abanyamuryango. Ibi bibazo bivugwa mu makoperative si ibya nonaha, nk’uko bamwe mu baturage babivuga. Umwe yagize ati “Ese wakwigisha isomo ryakunaniye gute? Nimba Koperative y’Abakozi b’Akarere yarabananiye (Cotoproco) wakwitega ko bazigisha iki umuturage ngo yibumbire hamwe na mugenzi we, kandi bo baribumbiye hamwe bikabananira, Urugero batanga nirwo rutuma natwe abayobozi b’ama koperative yacu bigwizahho imitungo yacu.” Undi ati “Koperative zakabaye nziza kubanyamuryango ariko usanga zikiza abayobozi bazo kubera ko Ubuyobozi butureberera butabishyiramo imbaraga ngo abazihhombeje bakurikiranwe, ndetse no kubona ubuzima gatozi biracyasaba inzira zigoranye, turasaba ko twakoroherezwa kubona ubuzima gatozi ndetse n’abahhombya ama koperative bagakurikiranwa bakabiryozwa.” Abanyamuryano ba Koperative y’Abakozi b’Akarere basaga 238 bahombejwe n’Ubuyobozi bwayo, ndetse kubera kudakurikirana iki kibazo nta numwe wigeze aryozwa aya makosa yakozwe ndetse nayo amakuru agera kuri rwandanews24 avuga ko iyi koperative itazonggera kubaho, ni nyuma yuko biyemeje kugabana igihombo buri wese agafata duke muyo yari amaze kuzigama. Inyubako ya Koperative y'Abakozi b'Akarere COTOPROCO yagurishijwe nyuma yo guhomba kwayo Koperative Rutsiro Investment Company Ltd yahombejwe nande? Bamwe mu bashyirwa mu majwi ku ihomba ry’Iyi Koperative ni Ubuyobozi bw’Akarere, kuko bari bamaze kwihhuza bafunguza Kampani batanggira no kwegeranya ubushobozi ngo babashe kubaka Gare y’Imodoka ya Rutsiro, ariko Akarere kaje kubatenguha ku munota wa nyuma maze bagabana amafaranga bari bagejejemo, kuko byanabaviriyemo guhomba kubera ibyo bari bamaze gukora muri ayo mafaranga begeranyije. Habitegeko François, umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko kwihuza ari ibintu byiza, nk'uko baca umugani uvuga ko Igiti kimwe atari ishyamba, Urunana ariwo mugambi kuko guhuza imbaraga bituma mukemura ikibazo umuntu atabasha kwishoboza. Habitegeko ati “Kwihuza ni ibintu byiza kuko baca umugani uvuga ko Igiti kimwe atari ishyamba, kandi Urunana ariwo mugambi, ndetse guhuza imbaraga bituma mukemura ikibazo umuntu umwe atabasha kwishoboza, koperative nicyo zimaze, ariko Koperative zidateza imbere abanyamuryango haba harimo ikibazo.” Ikibazo kiri mu ma koperative gishingiye ku miyoborere ndetse n’imikoreshereze y’umutungo, akaba ari ikintu tugiye gukorahho mu maguru mashya ku bufatanye n’Inzego zose, kuko hariya harimo abantu benshi banafite imitungo myinshi, abantu barangaye ikadupfira ubusa cyaba ari igihombo gikomeye. Hari ubwo inzego zibareberera zumva ko bariya ariya bantu bazi kwireberera, noneho ugasanga babandi bitwa abayobozi bariye imitungo ya rusange, ugasanga kuyigaruza bitwaye imbaraga nyinshi kurusha gukumira, ubu turashaka gukumira kugira ngo ibintu bya rusange byitwe ibya rusange aho kwitwa iby’Abantu bwite. Kuva mu mwaka wa 2009-2019, mu karere ka Rutsiro habarurwaga Amakoperative 272 uggendeye kubyo akora bitandukanye, yiganjemo ay’Ubuhinzi n’Ubworozi, aya hhafi ya yose Abanyamuryango bayo bararira ayo kwarika kuko iyo muganiriye bakubwira ko ntacyo kwibumbira hamwe n’abandi byabamariye.

Comments

Post a Comment