Posts

Rutsiro: Koperative zigeze aharindimuka, hatagizwe igikorwa zirasenyuka urwa COTOPROCO

Nyuma y’uko Koperative y’Abakozi b’Akarere COTOPROCO igeze ku ndunduro igasenyuka burundu, Koperative ya Rutsiro Investment Company Ltd igafungwa itarabasha kugira icyo imarira Abanyamuryango bayo, Koperative de pecheur de Gihango Kund’Umurimo (KOPEGIKU) igashorwa mu mirimo yo kuroba Amafi idafiteho ubumenyi igahomba, ibibazo bidashira muri KOPAKAMA, Koperative y’Abahinzi ba Kawa ya Mabanza, kubera ba rusahurira mu nduru barya amafaranga yose yinjira, Umunyamuryango wa Koperative agakomeza gutindahara abandi baradamaraye, ibi bigaragaza ko hatagize igikorwa Koperative zose zasenyuka. Si aya ma koperative gusa yo muri aka karere avugwamo ibibazo, dore ko na (RUTEGROC) koperative y'Abahinzi b'Icyayi nayo irimo kuvugwamo ikibazo cy'Imicungire mibi y'Umutuno, byanatumye abakozi basaga 5 birukanwa. Ibi bigaragaza icyuho gikomeye mu miyoborere y’Akarere, ndetse bikanatanga ikimenyetso ko hatagize igikorwa mu maguru mashya Koperative zose zafunga imiryango. Ubuyobozi bw’...